Ni mu gihe komisiyo yigenga ishinzwe amatora yari yemeje mbere ko Zuma adashobora kwiyamamariza uwo mwanya kubera icyaha cya ruswa yakurikiranweho n’urukiko akaza no gukatirwa igifungo cy’amezi 15 mu 2021.
Itegeko nshinga ry’afurika y’Epfo ntabwo ryemerera abantu bahamwe n’icyaha bagakatirwa igifungo kirenze amezi 12 kongera kwiyamamaza.Icyakora kuri iyi ngingo urukiko rushinzwe gukurikirana iby’amatora rwasanze icyo cyemezo kitareba abanyepolitiki.
Kuba uru rukiko rwakuyeho inzitizi kuri kandidatire ya Zuma, bimuha uburenganzira bwo kuzongera kwiyamamza binyuze mu izina ry’Ishyaka yashyinze ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi African National Congress party(ANC).