wex24news

uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda Gen (Rtd) Kale Kayihura yarusimbutse.

Ni amakuru yatangajwe n’ubushinjacyaha bwa Uganda bwari bukurikiranye abantu bane bwashinjaga ibyaha byo gushaka kugambanira Gen Kayihura ndetse no kugerageza kumwivugana.


Aba bagabo bashinjwaga kuba hagati ya Gicurasi na Kamena 2016 baribye imbunda n’amasasu 60 kuri Station ya Polisi ya Nakudi iherereye mu karere ka Namayingo ho mu burasirazuba bwa Uganda.

Nyuma muri ako gace ngo haje kumvikana urusaku rw’amasasu, ibyatumye Polisi ya Uganda yari iyobowe na Kayihura ikora Operasiyo yatumye Okuku n’ibyitso bye bafatwa.

Ibiro by’ubushinjacyaha bya Uganda bivuga ko ubwo bariya bagabo bakorwagaho iperereza “bemeye ko bibaga imbunda zo kwibisha no kwica abarogoyaga abayisilamu bo mu itsinda rya Tabliq ndetse n’ababangamiraga ubutumwa bwabo, barimo uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Gen Kale Kayihura, Captain Okumu wari Umuyobozi wa Polisi muri Namayingo n’umuyobozi w’akarere”.

Kariya gatsiko kapanze kwivugana Kayihura, nyuma y’uko Polisi yari imaze igihe ihiga bukware abakekwagaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF washinjwe kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamategeko Joan Kagezi wari umushinjacyaha mu rukiko rwa Kampala.

John Kibuuka, John Masajjage, Dan Kisekka na Nasur Abdullah bari barahunze ubwo Kagezi yarasirwaga ahitwa Kiwatule i Kampala ku wa 30 Werurwe 2015, mu mwaka ushize ni bwo batawe muri yombi mbere yo gufungirwa muri gereza ya Ruzira.

Aba bari bakurikiranweho ibyaha by’ubwicanyi bwagiye bukorerwa mu turere twa Namayingo, Bugiri na Mayuge muri 2015, ibyanahatiriye Perezida Yoweri Museveni kudusura.

Icyo gihe mu bishwe harimo Okware Tito wari Umunyamabanga ushinzwe kumenyekanisha ishyaka NRM riri ku butegetsi, na Sheikh Daktur Kadhir Muwaya wari umuyobozi w’ayisilamu b’aba Shia na we akanaba umunyamuryango wa NRM.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *