Long Valley Caldera, ni icyanya kinini gifatwa nk’ikirunga gifite uburebure bwa kilometero 18 z’ubugari na metero 910 z’ubujyakuzimu. Hashize imyaka itari mike gikorerwa ubushakashatsi, bikaba byaragaragaye ko gishobora kuruka.
Iki cyanya gishyirwa mu cyiciro cya munani kigaragaza urugero ikurunga kirukiraho [Volcanic Explosivity Index- VEI]. Nicyo cya kabiri mu bunini muri Amerika y’Amajyaruguru.
Bivuze ko gishobora kuruka ibingana na kilometerokibe igihumbi [km³], kubera ingufu nyinshi ibyo kiruka bishobora kuzamuka mu kirere bikagera muri kilometero 20, n’ibindi byinshi bigikikije byose bigatikira.
Bivugwa ko ikirunga nk’iki giheruka kuruka mu myaka ibihumbi 760 ishize. Bitewe n’ibimenyetso byagiye bigaragara kuri iki cyo muri California, hari impungenge ko ikibi gishobora kongera kuba.
Umuhanga mu bya siyansi, Rob Nelson, yavuze ko “hari ibimenyetso biteye ubwoba bigaragaza ko hashobora kubaho iruka ry’iki kirunga. Muri iki cyanya byinshi bigaragaza ko bishobora kuba.”
Hashingiwe kandi ku mitingito yagiye iba hagati y’imyaka y’1970 na 1980, aba bashakashatsi bavuga ko ishobora kuba yaragize ingaruka kuri za magma kandi ko n’ubutaka bwatangiye kwigira hejuru.