wex24news

Ikigo gishinzwe igenzura ry’ikoreshwa rya serivisi z’ikoranabuhanga IDC cyatangaje ko Samsung yahigitse Apple igafata umwanya wa mbere.

IDC yatangaje ko icuruzwa rya telefone zikorwa na Apple ryagabanyutseho 10%, mu gihe icuruzwa rya telefone za ‘Android’ ryiyongereye cyane.

Muri rusange icuruzwa rya telefone zigezweho (smartphone) ryiyongereyeho 7,8% zigera kuri telefone miliyoni 289,4 zacurujwe hagati ya Mutarama na Werurwe uyu mwaka, muri izo telefone iza Samsung zihariye 20,8%, ikaba ari yo yahise ifata umwanya wa mbere ku Isi iwuhigitseho Apple yo izayo ziri ku kigero cya 17,3%

Uku gusubira inyuma ku isoko kwa telefone za iPhone kuje nyuma y’uko mu Ukuboza umwaka ushize yari yazamutse cyane igakura Samsung ku mwanya wa mbere ku isi nka sosiyete yacuruje telefone nyinshi, kuri ubu ikaba yahise isubira ku mwanya wa kabiri.

Umwanya wa gatatu wajeho sosiyete ya Xiomi yo mu Bushinwa iri ku kigero cya 14,1%, mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.

Sosiyete ya Samsung yo muri Koreya y’Epfo iherutse gushyira hanze telefone nshya ya Galaxy S24 mu ntangiriro z’uyu mwaka, ikaba yaracuruje izisaga milliyoni 60 muri icyo gihe.

Ni mu gihe uruganda rwa Apple rwo rwacuruje iPhone zigera kuri miliyoni 50,1 zivuye kuri miliyoni 55,4 yohereje ku isoko mu gihe nk’icyo umwaka ushize.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *