wex24news

Karidinali Frodolin Ambongo wo muri Congo, yasuzuguriwe ku k’ibuga  cy’indege mpuzamahanga cya ndjili,

Karidinali Frodolin Ambongo wo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yasuzuguriwe ku k’ibuga  cy’indege mpuzamahanga cya ndjili, i Kinshasa mu murwa mukuru w’icyo gihugu ubwo yari agiye mu ruzinduko rwerekeza mu gihugu cy’u Butaliyani.

Ibi ni ibyatangajwe n’umwanditsi wa Karidinali Frodolin Ambongo mu itangazo yashize hanze ejo ku Cyumweru, aho iryo tangazo rivuga ko Karidinali yangiwe kunyura ahagenewe abanyacyubahiro ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo

Itangazo ry’u mwanditsi wa Ambongo rigira riti: “Ariko Diyoseze ya Kinshasa yamaganye yivuye inyuma ibikorwa bitesha agaciro serivisi z’ikibuga cy’indege zimye uburenganzira nyiricyubahiro Tata Karidinali Frodolin Ambongo, guca ahagenewe abanyacyubahiro, ubwo yerekeraga i Roma mu Butaliyani, tariki ya 14 Mata 2024”.

Itangazo rikomeza rivuga ko “Karidinali Frodolin Ambongo yagiye muri misiyo ikomeye ku bibazo biri mu gihugu imbere, kandi ko yahamagawe na Papa Francis; ndetse ko aho yabujijwe kunyura yahoraga ahanyura”.

Ibi kandi byamaganwe n’ihuriro rya LAMUKA rya Martin Fayulu, mu nyandiko bashize hanze, bagize bati: “Kutubaha Karidinali Frodolin Ambongo, bigaragaza ubutegetsi bw’i gitugu.Tuzi neza ko n’igihe cya Joseph Kabila Kabange ubutegetsi bwe ntibwigeze butinyuka gusuzugura Karidinali.”

Ibi bije mu gihe hamaze iminsi Karidinali Frodolin Ambongo atemeranya n’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.

Ku munsi wo gusoza Pasika, Ambongo yabwiye aba kristo ko igihe nikigera bazabona igisirikare kitari baringa, ninyuma y’uko yari amaze kugereranya igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo na baringa.

Nyuma yubwo umuvugizi wa leta ya Kinshasa, Patrick Muyaya yashinje Karidinali Frodolin Ambongo kuba ashigikiye imitwe y’itwaje imbunda irwanya ubutegetsi ndetse avuga ko Ambongo ashigikiye imitwe yica abenegihugu ba Congo Kinshasa. 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *