wex24news

Kirehe: i Nyarubuye, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 168 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki 14 Mata 2024 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi 58 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi mibiri 168 yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye ikaba ari iyimuwe ikuwe mu rwibutso rwa Rugarama ruherereye mu Murenge wa Mushikiri kubera ko rutari rujyanye n’igihe.

Kuyi iyi tariki ya 14 Mata, ni umunsi mu Karere ka Kirehe hibukwa by’umwihariko Abatutsi biciwe i Nyarubuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nibwo abicannyi biciye kuri kiliziya ya Nyarubuye abatutsi benshi bari barahahunguye bizeye kuharokokera.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yavuze ko urwibutso rwa Nyarubuye kugeza ubu rushyinguyemo benshi biciwe kuri Paruwasi ya Nyarubuye, n’imibiri yagiye yimurwa ivuye mu nzibutso zitandukanye zirimo urwa Kigina, Kavuzo, Gahara na Mushikiri.

Yakomeje avuga ko mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye hafite amateka ya Jenoside yihariye, aho abatutsi bishwe mu bugome budasanzwe ku buryo mu minsi itatu uhereye itariki ya 13 kugeza ku ya 16 Mata mu 1994, hari hamaze kwicwa abatutsi basaga ibihumbi 51.

Yongeyeho ko amateka agaragaza ko i Nyarubuye Jenoside yakoranywe ubugome ndangakamere umuntu atakwiyumvisha ariko ibi byose byahagaritswe n’ingabo za RPA zageze kuri iyi paruwasi ku itariki 29 Mata.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *