wex24news

nyuma y’ibitero Iran yagabye kuri Israel byatumye Perezida Joe Biden, asubika urugendo yari agiye kugirira muri leta ya Delaware aho avuka.

Ni bitero bikomeye igihugu cya Iran cyagabye muri Israel, gikoresheje indege z’intambara zigera mu 100, nk’uko iy’i nkuru ikomeje gutangazwa n’ibitangaza makuru byo hirya no hino ku isi.

Umuvugizi wa Perezidansi y’Amerika ushinzwe ibyumutekano mu gihugu, Adrienne Watson, yashyize itangazo hanze ku munsi w’ejo hashize, avuga ko itsinda ry’abayobozi bo muri Perezidansi y’Amerika rikomeje kuvugana n’abayobozi bo muri Israel, n’izindi nshuti yemeza ko iby’iki gitero biri buze kumenyekana neza mu masaha ari Imbere.

Yongeyeho ko aho Perezida Biden ahagaze kuri iki kibazo hadashidikanywaho, ko Amerika ishigikiye umutekano wa Israel ku buryo budasubirwaho kandi ko ishyigikiye abaturage ba Israel n’uburyo bihagararaho barwanya iterabwoba rya Iran.

Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko Joe Biden nyuma y’uko yari amaze gusubika uruzinduko agasubira muri Presidansi y’Amerika, yahise ajya mu cyumba cya bugenewe aho agezwaho amakuru yose y’ibibazo biriho mu gihe runaka ku ngingo zikomeye zireba ubutegetsi bw’Amerika.

Ubwo yinjiye muri icyo cyumba cya bugenewe yari kumwe na minisitiri w’ingabo w’Amerika, Lloyd Austin, minisitiri w’u banye n’amahanga Antony Blinken, umugaba mukuru w’ingabo z’Amerika Gen Charles Q. Burns, umukuru w’iperereza ry’imbere mu gihugu, n’umujyanama we mu by’u mutekano w’i Gihugu Jake Sullivan.

Amakuru avuga ko Visi Perezida Kamara Harris n’umugaba w’ingabo w’ungirije Jeff Zients bitabiriye iyo nama bakoresheje ikorana buhanga rya (iyakure).

Kuri uyu wa Gatanu w’iki Cyumweru Joe Biden yari yabwiye itangaza makuru ko yiteze ko Iran igaba ibitero kuri Israel mu gihe cya vuba.

Icyo gihe yahise aburira Iran kudakorwa ngo bagabe ibitero muri Israel.Yagize Ati: “Ntimubikore, kandi ni mubikora muzatsindwa.” Joe Biden yanavuze kandi ko yiteguye gutabara Israel mu gihe Iran yayigabaho ibitero.

Ndetse bikavugwa ko Amerika yohereje abasirikare bayo n’ibikoresho byinshi by’agisirikare mu karere ku Burasirazuba bwo hagati nk’uko byemejwe

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *