wex24news

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kugira umutima wo kwanga agasuzuguro no guharanira ko hatagira ubasuzugura.

Ubazanyeho intambara akabyicuza - Perezida Kagame

Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa 15 Mata 2024 ubwo yagezaga ijambo ku basirikare bashya bo ku rwego rwa Sous- Lieutenant binjiye mu ngabo z’u Rwanda (RDF).

Yifashishije urugero rw’umukecuru yita intwari kubera uburyo yanze guhitamo urupfu ubwo abicanyi bari bamwicaje bagiye kumwica bakamubaza urupfu yifuza gupfa, Perezida Kagame yagize ati “Abari bamuhagaze hejuru bamubwira guhitamo urupfu ari bupfe, icyo yahisemo yarabavumye, yabaciriye mu maso, uwo mukecuru ni intwari. Nicyo gikwiriye kubaranga mwebwe, n’abandi banyarwanda, kwanga ubagaraguza agati cyangwa agatoki. Ukabyanga ukabirwanya.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Urupfu Abanyarwanda bakwiye guhitamo gupfa ni ugupfa bahangana n’ubazanaho urwo rupfu, mbisubiramo kenshi ariko ni umuco dukwiye kugira, ntabwo mukora ibyo mwahuguriwe gusa, mukora n’ibyo umutima wanyu ubabwira, kwanga agasuzugurpo, kwanga ubugwari, kwanga ububwa ugapfira ukuri, ugapfira agaciro ubuzima bwawe ukwiye kuba ubuha, ukuzanyeho ibyo ndetse kenshi akicuza icyatumye abikora, nizo ngabo zigihugu cy’u Rwanda…Ubazanaho intambara akabyicuza.”

Umukuru w’Igihugu yabwiye izi ngabo ko “Hari uburyo bwinshi abantu batakaza ubuzima, ariko kuba watakaza ubuzima uri muri uyu mwuga (Igisirikare) ni ishema, ni ishema rikurinda, rikarinda abawe, rikarinda abanyarwanda bose, rikarinda n’abandi batuye icyo gihugu.”

Mu ijambo rye kandi perezida Kagame yanagarutse ku mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo avuga ko nayo ari isomo aho yagaragaje ko uko “abantu bicwaga n’abandi bikicwa na politiki mbi ndetse umuntu agasabwa guhitamo urupfu ari bupfe” abasaba kubikuramo isomo kuko ngo “Igihugu iyo cyageze aho ngaho kugira ngo kizongere kubona ibintu nk’ibyo byaba ari ishyano”

Ati “Ntabwo izi ngabo z’igihugu z’umwuga ibyo zigishwa, ibyo zitozwa, amateka yacu, ntabwo yatwemerera ko byazongera kuba mu gihugu cyacu, nizo nshingano mufite nk’ingabo z’igihugu ari mwebwe, ari nabo musanze ari n’abandi bazaza.”

Abasirikare bashya Ingabo z’u Rwanda zungutse uyu munsi ni bose hamwe basoje 624 harimo abakobwa 51 ndetse na ba ofisiye bato 53 bize mu bihugu by’inshuti bose hamwe bakaba bari mu byiciro bitatu. Icyiciro cya mbere kigizwe n’abanyeshuli 102 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanyije n’amasomo ya kaminuza y’u Rwanda abahesha impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Icyiciro cya Kabiri kigizwe n’abanyeshuli 522 bize umwaka umwe amasomo ajyanye n’inyigisho z’umwuga wa Gisirikare gusa.Iki cyiciro kigizwe n’abari basanzwe ari abasirikare bato 355 hamwe n’abari basanzwe ari abasivili 167 basanzwe bafite icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *