wex24news

Uganda yagizwe igihugu cya mbere muri Afrika gicumbikiye impunzi nyinshi.

Akenshi baba bahunga intambara muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Sudani, Sudani y’Epfo, na Somaliya.Ubwinshi bw’izi mpunzi butuma ibihugu bitandukanye bitanga inkunga kugirango irengere izi mpunzi.

Leta zunze ubumwe z’Amerika iherutse gutanga inkunga y’inyongera y’amadolari miliyoni 25 yo gufasha izi mpunzi.

Itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, iherutse gutangaza ko igice kimwe, kingana n’amadolari miliyoni 14, azajya muri HCR, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi maze andi miliyoni 11 akazashyikirizwa PAM, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa.

Ibi bivuze ko mu gihe cy’amezi atandatu kuva umwaka w’ingengo y’imari w’2023 utangiye, ni ukuvuga kuva kw’itariki ya mbere y’ukwezi kwa cumi gushize kugeza ubu, imfashanyo za Leta zunze ubumwe z’Amerika ku mpunzi ziri muri Uganda igeze ku madolari miliyoni 178.

Iyi nkunga y’inyongera izagoboka abantu barenga miliyoni 1.6 mu bikenerwa bya buri munsi, birimo ubuvuzi, amashuli, ibiribwa, n’imishinga ibyara inyungu

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *