wex24news

Ukraine ikomeje gutsura umubano n’ibihugu byo muri Afurika, igiye gufungura ku mugaragaro Ambasade yayo mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko iherutse gufungura Ambasade zayo muri Côte d’Ivoire no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Biteganyijwe ko Ambasade ya Ukraine mu Rwanda izafungurwa ku mugaragaro kuri uyu wa 18 Mata 2024.

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo Ukraine yemeje ko igiye gufungura Ambasade yayo mu Rwanda.

Byari nyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kulena, yagiriye mu Rwanda muri Gicurasi 2023, akagaragaza ko igihugu cye cyifuza gufungura Ambasade yacyo i Kigali.

Icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Ukraine Dmytro Kuleba basinyana amasezerano yerekeye iby’ubujyanama mu bya politiki hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gihe kandi yakiriwe na Perezida Paul Kagame amugezaho ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Volodymyr Zelensky.

Nyuma y’urwo ruzinduko kandi Dmytro Kulena yatangaje ko Liberia, Kenya, Ghana, Côte d’ Ivoire, Mozambique n’u Rwanda” ari abafatanyabikorwa bashya b’igihugu cye kandi ko kibabonamo icyizere gikomeye.

Mu 2022, Perezida Zelensky yavuze ko igihugu cye cyifuza kugaragara nibura mu bihugu 30 byo muri Afurika mu gutsura umubano nyuma y’imyaka myinshi gisa n’icyasinziriye.

Perezida Paul Kagame ubwo yari i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi, muri Mutarama 2024, yagiranye ibiganiro na Perezida Volodymyr Zelensky byibanze ku ntambara yo muri icyo gihugu n’ingamba zo gushaka umuti w’amakimbirane.

Ukraine imaze imyaka irenga ibiri mu ntambara n’u Burusiya.

Ni intambara yagize ingaruka zitandukanye ku bukungu bw’Isi by’umwihariko mu gutuma ibiciro by’ibiribwa ndetse n’ibikomoka kuri peteroli bitumbagira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *