wex24news

Uwahoze ari Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul n’umugore we Nkusi Goreth “Gogo” ufana APR FC bibarutse imfura.

Kuri uyu wa 15 Mata 2024, ni bwo Nkurunziza wahoze ari umunyamakuru wa siporo yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, agatangaza ko umuryango we wamaze kwakira umwana w’umukobwa.

Ni ubutumwa yatanze buherekejwe n’amagambo ashimira umugore we Nkusi, ati “Ubu ndumva nabuze icyo mvuga. Mana warakoze kuri ibi byiza, umwana mwiza w’umukobwa, imitima yacu iranezerewe.”

“Urakoze cyane kuri uyu mugore w’intwari y’agatangaza yampisemo ngo nzayibere se w’abana bacu. Nishimira gukora ibi byose ndi kumwe na we.”

Uretse kuvugira Rayon Sports, Nkurunziza yari n’umukunzi w’iyi kipe igira abafana benshi mu Rwanda,. Yarakoze ku bitangazamakuru nka Isango Star, Umuseke, Radio1, Radio Flash n’ibindi.

Umugore w’uyu mugabo werekeje muri Canada gushaka ubuzima ni umufana ukomeye wa APR FC na Arsenal FC yo mu Bwongereza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *