wex24news

Abadepite bo mu Bwongereza banze impinduka zose ku mushinga w’itegeko ujyanye n’u Rwanda wari wakozwe n’abasenateri.

featured-image

Uyu mushinga w’itegeko, umaze kugibwaho impaka zikomeye, ubu ugiye gusubira muri sena kugira ngo wongere gusuzumwa kuri uyu wa kabiri.

Bibaye mu gihe amakuru yumvikanisha ko Ubwongereza bwagiranye ibiganiro n’ibindi bihugu, birimo nka Armenia na Côte d’Ivoire, ngo bube bwakorana na byo gahunda imeze nk’iyo burimo na leta y’u Rwanda.

Gahunda yo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro yahuye n’inzitizi kuva yatangazwa bwa mbere muri Mata (4) mu 2022 n’ubutegetsi bw’uwari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson.

Uyu mushinga w’itegeko, utangaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, ushobora kwemezwa muri iki cyumweru. Ubwiganze bw’abashyigikiye leta bwasobanura ko izindi mpinduka zakorwa n’abasenateri kuri uwo mushinga zikwiye kuburizwamo.

Ntuzahinduka itegeko mbere yuko abadepite n’abasenateri bemeranya ku mvugo ya nyuma yo gukoresha muri uwo mushinga w’itegeko, urwo rujya n’uruza rwawo hagati y’abadepite n’abasenateri rukaba ruzwi nko guterana ingumi (kwo mu bitekerezo) kw’abagize inteko.

Ubu ugiye gusubira mu nteko ishingamategeko umutwe wa sena, aho abasenateri bitezwe kuwusuzuma kuri uyu wa kabiri – birashoboka ko hari impinduka z’inyongera bawukoraho zishobora kongera igihe cy’impaka zo mu nteko.

Mu matora yo ku wa mbere, abadepite banze impinduka esheshatu, imwe muri zo yari gusonera koherezwa mu Rwanda ku bantu bafashije ingabo z’Ubwongereza mu butumwa bwazo mu mahanga.

Leta yananze ubusabe bwo gusonera koherezwa mu Rwanda abakorewe ubucakara bwo muri iki gihe, ahubwo leta itanga igitekerezo cy’impinduka yayo yajya ituma hatangwa raporo ya buri mwaka ku ngaruka y’iyo gahunda kuri abo bantu, iyo mpinduka yemejwe.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza, inyandiko z’imbere muri leta zigaragaza ko Costa Rica, Côte d’Ivoire na Armenia byatekerejweho nk’ahandi hantu Ubwongereza bushobora gukorera gahunda nk’iyo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *