wex24news

abasenateri bo muri Liberiya batoye umushinga w’itegeko rishyiraho urukiko rw’ibyaha by’intambara.

Urukiko rushya ruzakora iperereza kandi ruburanishe ibyaha byibasiye inyokomuntu na ruswa byakozwe mu ntambara ebyiri z’abenegihugu zabaye hagati ya 1989 na 2003, zahitanye abantu bagera ku 250.000.

Peterson Sonyah, umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’abacitse ku icumu muri izo ntambara zabaye muri Liberiya yavuze ko urwo rukiko rwaziye igihe kuko abarokotse batabonye ubutabera.

Yagize ati: “Ibi ni byo tumaze imyaka myinshi tuvuganira abarokotse. Gushyiraho urukiko bizafasha ubutabera muri Liberiya kandi bizanakemura umuco wo kudahana bimaze gukwirakwira muri Liberiya.”

Uru rukiko nirujyaho ngo ruzunganira mu miburanishirize ya Alieu Kosiah wahoze ayobora inyeshyamba na Kunti Kamara bari bafatanyije bose bakurikiranyweho ibyaha by’intambara mu rukiko mpanabyaha rwo mu Busuwisi no mu Bufaransa, cyo kimwe na Martina Johnson wahoze ari Umuyobozi akaba ategereje kuburanishwa mu Bubiligi.

Komisiyo ishinzwe ubumwe n’ubwiyunge muri Liberiya yasabye ko hashyirwaho urukiko mu 2009, ariko nta bushake Bwa politiki bwabayeho kugeza ubwo Perezida Joseph Boakai yasezeranyije ko azakora ibishoboka uru rukiko rugashyirwaho kuri Manda ye.

Mu cyumweru gishize, Abasenateri batoye uyu mushinga w’itegeko ku bwiganze bw’amajwi 27 kuri 29 bashyigikira ko uru urukiko rushyirwaho nyuma y’uko iki cyemezo gishyigikiwe n’abadepite mu nteko ishinga amategeko muri Werurwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *