wex24news

kigali:zingaro z’ingurube ngo nimari ishyushye.

Abakunda kurya zingaro y’amara y’ingurube , babwiye Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko bakunda zingaro z’inyanga y’ingurube ndetse ko ziboneka mu tubare duciriritse nabwo kuzibona bikaba bigoye ngo bitewe n’uko hari ababaga ingurube bagahita bayajugunya.Bemeza ko zingaro imwe igura hagati ya 200 RWF na 300 RWF ndetse ngo hari n’aho igura 400 RWF bitewe n’uko ingana.

Umwe mu barya zingaro z’ingurube witwa Mugisha Cyprien yemeza ko ntapfunwe bimutera.Ati:”Twe tuzita gorirosi , sinkubeshye.njye zirandyohera pe kandi wumve ngo cyane”.Yakomeje agira ati:”Uretse se abasilamu b’i Kigali se , ni hehe handi batarya amara y’ingurube? Uzajye mu cyaro urebe.Erega abantu bose ntibaba banganya ubushobozi”.

Uwitwa Muhire Christian yavuze ko nawe akunda kurya kuri zingaro z’ingurube cyakora ngo kenshi bikamubaho iyo yanyoye ku gasembuye. Ati:”Iyo nanyoye nko kugacupa nta mafaranga mfite ahagije,banyokereza Gorirosi nkayirya kandi burya umuntu yishima aho ashyikira , bipfa kuba nta ngaruka”.Umukozi ukora akazi ko kotsa ingurube nawe yahamirije Igihe.com ko hari abajya bamusaba kubokereza z’ingaro z’ingurube.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabugogo , mu Murenge wa Kigali , Musoni Kalisa, yirinze kugira byinshi abivugaho

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *