wex24news

Perezida wa congo yongeye kugaragara mu ruhame, nyuma y’icyumweru kirenga asa n’uwaburiwe irengero.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi w’iri huriro mu bya Plitiki Lawrence Kanyuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 15 Mata 2024 mu butumwa yanditse ku rukuta rwa Twitter(X).

Yavuze ko abantu benshi bakomeje kuva kuri iri shyaka riri ku butegetsi biyunga kuri AFC.

Uretse abayobozi bakuru bo mu ishyaka rya UDPS biyunga kuri iri huriro, abandi Banyekongo bavuye mu bihugu byo ku mugabane wo hanze ya Afurika bagenda bihuza na Alliance Fleuve Congo bakomeje kwiyongera.

Yagize ati: “Turi i Rutshuru hamwe n’abayobozi bakuru bari bakomeye muri UDPS ndetse n’abandi Banyekongo bavuye muri diapora biyunze kuri Alliance Fleuve Congo.”

Abadiyasipora bazanye na Angel Kalonji, baje bavuye Canada, Amerika no mu Bihugu byo mu Buraya aho bari bakomeye mu ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bayobozi biyunze na AFC nyuma y’uko kugeza ubu imirwano ihuza abafatanyabikorwa ba FARDC na M23 ikomeje. Izi mpande zombi bikaba bitazwi niba bazumvikana binyuze mu biganiro cyangwa niba zizakomeza kurwana kugeza ubwo hari uruhande rwemeye kumanika amaboko.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *