wex24news

Ubudage bwasezeranije gutanga inkunga ya miliyoni 260 z’amadolari ku banya Sudan.


Ni nyuma y’uko abadipolomate b’i Burayi bahuriye i Paris mu Bufaransa mu rwego rwo gutabariza aba banye Sudan no gutanga inkunga.

Ni intambara imaze hafi umwaka umwe iki gihugu gihuye n’akaga.Uretse ubudage bwemeye gutanga ayo mafaranga, ibindi bihugu by’Uburayi na byo byemeye gutanga inkunga.

Amakimbirane yo muri Sudan kugeza ubu imaze kwimura abasaga miliyoni 9 kuva imirwano yatangira hagati y’ingabo za Sudani (SAF) n’ingabo z’abatavuga rumwe n’Igisirikare cya Leta (RSF) muri Mata umwaka ushize.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage, Annalena Baerbock, atangaza ko hatabonetse ubufasha muri ibi bihe miliyoni imwe y’Abanyasudani bashobora guhitanwa n’inzara muri uyu mwaka.

Abadipulomate bose uko bari bateranye bakusanyije Miliyari $ 1.07 muri Miliyari 4 zikenewe nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa byabitangarije Reuters

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *