Uyu mugore yabyukaga afata akagare k’abamugaye ndetse akanigira utabona kugira ngo abantu bamugirire impuhwe bamuhe amafaranga,
Mu cyumweru gishize yicaye mu kagare k’abamugaye nk’ibisanzwe hanyuma afata igikombe cya pulasitike bamushyiriragamo ibiceri nk’ibisanzwe,ajya kubeshya abagenzi
Icyakora umwe mu bayobozi yaramuvumbuye niko kumugira akabarore imbere ya rubanda.
Uyu muyobozi yaje kuri uyu mugore amutegeka kugenda,abantu benshi bari bashungereye babona aragenda neza nta kibazo,barumirwa.
Abaturage ntibashoboraga kwizera n’amaso yabo ibyo babonaga kuko yari amaze igihe asabiriza yigize ufite ubumuga.