wex24news

I Beni mu ntara y’Amajyaguru mu burasirazuba,bwa congo hateguwe imyigaragambyo izamara iminsi 2.

Ni myigaragabyo iri butangire kuri uyu wa Gatatu, ikazarangira ku munsi w’ejo tariki ya 18/Mata2024, nk’uko amakuru y’ubuyobozi bw’ibanze abivuga.

Bavuga ko ubwicanyi bukorerwa abasivile bumaze gufata indi ntera ko kandi ibi bimaze igihe kirekire.
Nk’uko bivugwa n’ubuyobozi, buhamya ko ubwicanyi bukorwa n’imitwe y’itwaje intwaro y’iterabwoba irimo ADF, CODECO n’indi mitwe igizwe na Maï Maï.

Mu minsi 21 gusa, hamaze kwicwa abasivile barenga 40, abenshi mu bishwe baratemaguwe abandi bicwa barashwe. Ibi biri mu byatumye urubyiruko na Sosiyete Sivile bategura gukora imyigaragambyo idasanzwe ikazamara iminsi ibiri.

Muri iyo myigaragabyo barashaka gusaba leta ya Perezida Félix Tshisekedi kubashakira umutekano uhamye no kuyisaba kurandurana n’imizi imitwe y’itwaje intwaro ikorera abasivile ubwicanyi ndenga kamere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *