wex24news

Ku Bitaro Bikuru bya Kibuye i Karongi, hari gutagwa serivise z’ubuvuzi abahagana bashimye uko bari kwakirwa.

Inzobere z’abaganga bo mu Ngabo z’u Rwanda zaturutse mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe ni zo zirimo gutanga ubuvuzi butandukanye abaturage bemeza ko batari basanzwe babona aho bivuriza.

Umwe muri aba baturage wavuye ku Nkombo mu Karere ka Rusizi, Nyiransabimana Alphonsina ushaka kwivuza uburwayi bwo mu nda amaranye imyaka itanu, yavuze ko amaze kujya mu bitaro birenga bitatu byo mu Ntara y’Uburengerazuba adakira ahubwo arushaho kubabara ndetse ngo aho hose yaciye mu cyuma babura indwara.

Yizeye ubuvuzi azahabwa n’abaganga b’inzobere z’Ingabo z’u Rwanda ziri ku Bitaro Bikuru bya Kibuye nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga.

Uyu ni umwe mu baturage benshi bazindukiye ku Bitaro Bikuru bya Kibuye i Karongi, bagiye kwivuza indwara zitandukanye barwaye ndetse hari n’abazimaranye igihe.

Barimo n’abivuza indwara badakunze kuvurirwa ku bitaro n’amavuriro bibegereye kubera ko nta nzobere zazo zihaba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *