wex24news

Kutagaragaza ahaherereye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bifitanye isano n’ingengabitekerezo.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Abarokokeye i Ntarama bemeza ko ibyabaye mu 1994 byaje ari umusozo w’ibyo banyuzemo mu myaka irenga 30 yabanje.Amateka agaragaza ko mu 1959 aribwo yatangiye gahunda yo kubica.

Kuba hakiri imyitwarire nk’iyi bifitanye isano n’umuzi w’icengezamatwara y’urwago n’ubugome byigishijwe igihe kirekire ari nabyo byavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyaraye kibanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka cyitabiriwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa wunamiye inzirakarengane ziciwe muri iki gice cya Bugesera.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *