wex24news

muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hateganyijwe amatora y’abasenateri n’abayobozi b’intara.

Byatangajwe n’umunyamategeko mukuru w’urukiko rw’ubujurire rwa Cassation bwana Firmin Mvonde, aho yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe hirindwa ko haba uburiganya muri aya matora.

Mvonde yabwiye Komisiyo y’amatora (CENI), gukorana bya hafi n’ubutabera kugirango hirindwe uwashaka kuzana amanyanga haba mu kwiba amajwi cyangwa ubundi buriganya ubwaribwo bwose.

Kubuza ikoreshwa rya telefoni n’ibindi bifite umumaro nk’uwayo, ngo bizafasha kutinjirira byoroshye sisitemu(System) ya Komisiyo y’amatora. Ibi ngo ni bimwe mu bizashyira umucyo no mu bwisanzure abanyekongo mu guhamya demokarasi n’uburenganzira bwabo mu gihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *