wex24news

Umunyemari Ayabatwa Tribert wamenyekanye mu Rwanda ndetse no hanze yitabye imana.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mukambwe yamenyekanye mu ijoro ryacyeye. Abiganjemo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ni bo bafashe iya mbere mu kumubika, gusa ntiharamenyekana igihugu yaguyemo.

Rujugiro yamenyekanye mu bucuruzi burimo ubw’itabi, amazu n’ibindi bicuruzwa yakoreraga mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Angola, Nigeria na Afurika y’Epfo.

Nko muri Uganda yahashoye abarirwa muri $ miliyoni 200, by’umwihariko mu buhinzi bw’itabi. Icyo gihe yavuze ko yakabaye yarashoye aya mafaranga mu Rwanda ariko aza kubyirinda, nyuma yo gushinja Leta yarwo kumwambura imitungo ye.

Imwe mu mitungo ye yamenyekanye mu Rwanda irimo inyubako y’ubucuruzi ya “Union Trade Center” (UTC) yatejwe cya munara muri 2017 kugira ngo haboneke ubwishyu bw’imisoro Leta y’u Rwanda yavugaga ko iberewemo na Rujugiro.

Ayabatwa Tribert Rujugiro yavukiye mu karere ka Nyanza k’ubu, gusa muri 2010 aza guhunga u Rwanda.

Leta y’u Rwanda yakunze kumushinja kuba umwe mu baherwe bafashaga ibikorwa by’umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *