Ku wa gatatu ubwo yagezwaga mu bushinjacyaha, uyu mugabo yahakanye ibyaha bitatu yashinjwaga, birimo ko yasuzuguye bimwe mu birango by’igihugu.
Komisiyo ishinzwe ibyaha birebana n’i by’ubukungu n’imari (EFCC) yavuze ko yamaganye iryo hohoterwa, ishinja Okechukwu gukandagira inoti 500 y’amafaranga akoreshwa muri Nigeria (naira) mu birori byabereye i Lagos.
Kugirango arekurwe yatanze ingwate ya miliyoni 10 z’amafaranga akoreshwa muri Nigeria akaba angana na ($ 8,600; £ 6,970).
Ibi byaha kandi biherutse gushinjwa Bobrisky n’umukinnyi wa filime Oluwadarasimi Omoseyin