wex24news

Rayon Sports yasubiye inyuma itera umugongo igikombe cy’Amahoro.

Mu gihe amakipe arimo aresurana mu gikombe cy’Amahoro mu Rwanda,kuri uyu wa Gatatu taliki 18 ikipe ya Rayon sports na Bugesera zagombaga kwisobanura, birangira Bugesera itsinze 1-0.

Ni umukino Rayon Sports yahabwaga amahirwe gusa icyizere cyaje kuyoyoka ubwo iyi kipe ya Haringingo yagaragazaga ko yabiteguye bihagije.

Farouk Sejuuko wa Bugesera yaje kuyibonera igitego mu gice cya mbere ari nacyo cyatandukanyije impande zombi.

Ibi byahaye umukoro Rayon Sports wo gushaka ibitego 2 – 0, ngo ihite isezera Bugesera, cyangwa ikindi kinyuranyo cyatuma bayisezerera cyangwa bagatera penalties.

Francis Haringingo utoza Bugesera, ashobora kutorohera Rayon sport, kuko umwaka ushize yari yatwaranye na Rayon Sports  igikombe cy’Amahoro bivuze ko ayizi bihagije.

Ku rundi ruhande, Gasogi United ifite impamba y’igitego kimwe imbere ya Police FC, nayo bizakina umukino wo kwishyura uzisobanura.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *