wex24news

Ukraine yateguje intambara ya Gatatu y’isi.

Uyu Minisitiri yabwiye BBC ko hazabaho Intambara ya gatatu y’isi yose mu gihe Ukraine yaba itabonye inkunga yemerewe na Amerika izayifasha kurandurana n’imizi Uburusiya.

Yavuze ko yasabye Kongere y’Amerika kwemeza umushinga w’imfashanyo yayemereye, kuko hashize iminsi yarayibemereye ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Ni inkunga ya miliyoni 61 USD, Amerika yemereye Ukraine, ariko ikaba ikirimo kwigwaho n’inteko y’abadepite ndetse n’Abasenateri. Mu gihe byaba byemejwe nibwo yayihabwa.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu w’iki Cyumweru , Inteko zombi zizatora niba izatangwa cyangwa niba Ukraine izakomeza kwirwanaho.

Minisitiri Denys, yavuze ko mu gihe Ukraine yaba itsinzwe, byanze bikunze isi yose byarangira isenyutse kuko yaba yinjijwe mu ntambara ya Gatatu.

Ati” Inkunga tuyikeneye ejo hashize, si uyu munsi cyangwa ejo hazaza. Nitaboneka Ukraine izatsindwa igwe ubundi Uburusiya buhite bwigarurira na Polonye hakurikireho ko gahunda y’umutekano ku isi izasenywa”.

Ntabwo aribwo bwa mbere Ukraine itanga umuburo uteye ubwoba ku ngaruka zishobora kubaho mu gihe yaba itsinzwe n’Uburusiya, kuko umwaka ushize, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko Uburusiya niramuka butsinze intambara bushobora kuzahota bwiyongeza Polonye

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *