wex24news

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba.

Gen. Muhoozi yakiriye intumwa za RDF

Ibiganiro hagati y’uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda n’intumwa za RDF zari ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, byabereye i Mbuya ku Cyicaro Gikuru cya UPDF.

Ibiro by’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda byatangaje ko ari ibiganiro byibanze ku “ngingo zireba u Rwanda na Uganda ndetse n’akarere”, by’umwihariko ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Byunzemo ko “ibyo biganiro ni uruhererekane ndetse binagize igice cy’ibiganiro bikomeje hagati y’u Rwanda na Uganda mu by’umutekano”.

Gen Muhoozi yakiriye intumwa za RDF mu gihe amaze igihe agaragaza ko hakenewe ubufatanye hagati y’Igisirikare cya Uganda n’icy’u Rwanda, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amakimbirane mu karere, ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’iterabwoba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *