wex24news

huye: abaturage barakeka ko uwari warabajegereje abiba utwabo ko ashobora kuba yishwe.

Kuri uyu wa Kane, itariki 18 Mata 2024, nibwo mu Mudugudu wa Kabahona, mu Kagari ka Rango A, mu Murenge wa Mukura, abaturage babyutse mu gitondo babona umurambo w’uyu mugabo udasanzwe uzwi cyane muri aka gace.

Bamwe mu baturage bavuganye na RADIOTV10 dukesha iyi nkuru, bavuga ko uyu mugabo yari asanzwe azwiho ingeso yo kwiba ndetse ko yategaga abantu akabambura ibyabo.

Bavuga ko yabaga ahitwa i Sagera no mu Murenge wa Mukura ndetse ko ari ho yatahaga ubwo yabaga amaze kwiba, ku buryo benshi batamuzi muri aka gace basanzemo umurambo we.

Abaturage babonye umurambo we, bavuga ko basanze wabyimbaganye, ku buryo bakeka ko yaba yishwe n’inkoni yakubiswe n’abantu batazwi.

“Twabyutse mu gitondo dusanga umurambo uryamye aha hepfo, njyewe ni ubwa mbere nari mubonye. Nabonye yakubiswe kuko n’inkoni ziragaragara, gusa ikibazo ni ukumenya abamukubise, nta makuru twamenye gusa twabibonaga ko afite inkoni ku kaboko n’indi yafashe ku mutwe,” uyu ni umwe mu baturage avugana n’itangazamakuru.

Ngabo Fidele, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, yavuze ko bataramenya icyahitanye nyakwigendera, gusa hari gukorwa iperereza n’inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Ati “Birumvikana iyo ikibazo nka kiriya iyo kigaragaye, hari inzego dufatanya nka Polisi, RIB, kandi badufashije rwose, bari gushaka amakuru yimbitse kugira ngo tumenye intandaro y’urwo rupfu.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *