wex24news

Ingabo za Congo FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, bavuye muri santire ya Kibirizi nta sasu rivuze.

Amakuru avuga ko ingabo za FARDC zikimara kuva muri iyi santire, zahise zisubirira mu bice zahozemo . Ibi byabaye ku munsi w’Ejo kuwa Kane ahagana ku isaha z’umugoroba mu gihe zari zayigezemo ku isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18/04/02024, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Amakuru avuga ko M23 ari yo yabanje kwivana muri Kibirizi mbere, mu ijoro ryo ku wa Gatatu, aho bayivuyemo bajya mu bice bya Bwalanda naho ho muri teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu kwezi gushize Centre ya Kibirizi yari yarigaruriwe n’abarwanyi ba M23 , nyuma y’urugamba rukaze rwabahuje n’abarimo Wazalendo na FDLR. Impamvu yo kwivana kwazo muri iyi centre ya Kibirizi ntacyo bigeze babivugaho kugeza n’ubu ntiramenyekana.

Gusa ubwo ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’abafatanya bikorwa babo bageraga i Kibirizi mu gitindo cy’ejo ku wa Kane, bahise batangaza ko bageze muri ibi bice nta rusasu ruvuze.

Kugeza ubu muri Kivu y’Amajyaruguru, nta mirwano ikaze ihari bisa n’aho hari agahenge.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *