wex24news

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zangiye igihugu cya Palestina kwinjira mu muryango LONI.

Palestina yangiwe kuba umunyamuryango wa LONI

Amerika yabyanze ubwo bari mu nama y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi yateranye kuri uyu wa kane taliki 18 Mata 2024.

Loni yatoye umwanzuro wari ushyigikiwe n’ibihugu byinshi wo kwemerera Palestina kuba umunyamuryango wayo, gusa ibihugu nk’u Bwongereza n’u Busuwisi birifata.

Ni mu gihe ibihugu nka Algeria, Ecuador, Guyana, u Buyapani, Malta, Mozambique, Koreya y’Epfo, Sierra Leone, Slovenia, u Bufaransa, u Bushinwa n’u Burusiya byawushyigikiye.

Leta zunze ubumwe za Amerika zo zarwanyije uriya mwanzuro.

Impamvu zatoye oya, zasobanuye ko kugira ngo Palesitina ibe leta yigenga bitagomba kuva mu Muryango w’Abibumbye, ahubwo ko bigomba kunyura mu mishyirano itaziguye hagati y’ubutegetsi bwayo na Israel.

Mahmoud Abbas, perezida wa Palestina, yamaganye iki cyemezo cya Amerika, avuga ko kibaryamiriye kandi kidashobora guhabwa igisobanuro kiboneye.

Ni mu gihe Israel yabyishimiye maze minisitiri w’ububanyi n’amahanga wayo, Israel Katz, avuga ko “iterabwoba ryimwe umwanya”.

Ni ubwa kabiri Palestine yangirwa kuba umunyamuryango wa Loni.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *