Clarisse Karasira ni umuhanzikazi w’Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Uyu mugore wavuye mu Rwanda amaze gukora ubukwe n’umugabo we Dejoie yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashimangira ko yagiriwe umugisha wo kumenyana n’umugabo umukunda akanamwitaho.
Clarisse Karasira yabyaye umwana amwita Kwanda.Ni zina ryakuruye impaka cyakora Clarisse Karasira we yemeza ko yabikoze kubera urukundo akunda u Rwanda.Uyu mwana aherutse gutera nyina ishema ubwo yafataga ibikinisho by’ibikoresho byo kwa muganga , maze agatungura se ubwo yari avuye kwa muganga akamwicaza ngo amuvure.
Nk’uko byasobanuwe na Clarisse Karasira, yagize ati:”Doctor Kwanda: ‘Icara nkuvure Papa’.Papa Kwanda yavuye mu kazi asanga Kwanda arimo gukina n’ibikinisho by’ibikoresho byo kwa muganga yitwara nkurimo kubitunganya neza.Ubwo Kwanda yabonaga se yamwicaje iruhande rw’ibikinisho bye, atangira gukura ibikinisho mu mudoka y’igikinisho gisa neza n’imodoka yo kwa muganga akajya abimurambikaho.
“Natwe , twaratunguwe cyane, tukibwira ati, uyu muganga muto ntabwo afite imikino pe [ ….] .Bakunzi turi amahoro rero turabatashya cyane.Mwebwe mumeze mute ? Mugire Ishya”.Benshi bashimishijwe n’ubwira ndetse n’ubuhanga bwa Kwanda.