wex24news

umunyamakuru Nkundineza Jean Paul Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 1 100 000 Frw.

Umunyamakuru wari umaze kwamamara kuri you Tube avuga ku nkuru z’ubutabera, Jean Paul Nkundineza, yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 100.

Urukiko rwashinjije uyu munyamakuru gutukira mu ruhame Mutesi Jolly no kumutesha agaciro muri rubanda hashingiwe ku makuru yatanze mu rubanza rwaregwagamo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, bigize icyaha cyo gutoteza uwatanze amakuru.

Urukiko rwavuze ko rusanga Nkundineza ahamwa n’impurirane mbonezabyaha ku byaha byo guhohotera uwatanze amakuru no gutukana mu ruhame.

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul mu biganiro yakoze hari aho yise Mutesi Jolly ’akandare’, akagome, impolie n’andi mazina amutesha agaciro.

Ni ibyaha yakoze binyuze ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *