Iri tsinda rigizwe na Ufitimana Alicia ari nawe mukuru, akaba ari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Ishami rya Huye aho yiga ‘Ubuganga’.Undi bahuriye muri iri tsinda ni Ufitimana Germaine akaba ari we muto kuri mugenzi we.Germaine yiga mu mwaka wa Kane w’Amashuri yisumbuye mu Ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo ku kigo cya Groupe Notre Dame d’Afrique de Nyundo mu Karere ka Rubavu.
Aba bakobwa bombi bemeza ko bakuze bakunda kuririmba.Ufitimana Alicia yagize ati:”Turi itsinda turaririmba , turirimba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.Turamya Imana binyuze mu ndirimbo kandi dukunda kuririmba kuko tugamije kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana ku Isi yose dufasha ba bandi batabona umwanya wo gusoma Bibiliya cyangwa kujya mu nzu y’Imana, tukabafasha mu buryo bw’indirimbo zirimo ubutumwa bwiza”.
Mu kiganiro aba bakobwa bagiranye n’itangazamakuru cyitwa Intambwe Media, Alicia yagize ati:” Njyewe ku ruhande rwanjye , nakuze ndirimba muri Korali bisanzwe kuko turi Abakirisitu muri ADEPR, rero njye n’umuvandimwe wanjye twabitangiye kera gusa mu mwaka wa 2022 nibwo twatangiye kuvuga ko twajya muri “Studio” tugakora indirimbo kuko mbere twabikoraga bisanzwe mu rusengero”. Germaine yemeza ko we yaje kuva muri Korali kubera kubura umwanya wo kujya gusubiramo indirimbo.
Ufitimana Germaine ati:” Ubundi twe twabaga turi mu rugo bisanzwe nta kintu turi gukora.Twaba twibereye mu turimo tukaririmba gusa nyuma papa wacu aza kuduha igitekereza abituganirizaho noneho kuko natwe twabikundaga kandi tukaba twubaha umubyeyi wacu ku bitekerezo aduha, turabyemera dutangira uko”.
Yakomeje agira ati:”Twebwe ku bwacu dukunda kuririmba kuko kuririmbira Imana, ni umurimo mwiza cyane , bibamo umugisha kandi nyine akenshi uba uri gusana imitima y’abantu yababaye, uri kubahumuriza, cyangwa ugafasha wa muntu udafite umwanya uhagije wo gusoma Bibiliya ukaba wayimusomera mu ndirimbo ugasanga bibaye byiza.Rero kuririmba ni ibintu byiza cyane niyo mpamvu tutigeze dushidikanyaho”.
Ufitimana Alicia mukuru wa Germaine we yemeje ko amahitamo yabo yari ukuririmbira Imana na cyane ari ibintu bakunda kurenza uko bajya mu zindi ndirimbo.
Kanda hano wumve indirimbo yabo.