wex24news

Abadepite bo muri Sudani y’Epfo bashimye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abadepite bo muri Sudani y'Epfo mu biganiro

Abadepite bo muri Sudani y’Epfo mu biganiro

Ibi babigarutseho mu biganiro bagiranye na Perezida w’umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatille, byabaye ku wa 23 Mata 2024 ku Nteko Ishinga Amategeko.

Abadepite bo muri Sudan y’Epfo bavuze ko u Rwanda barufata nk’icyitegererezo, kubera ko rwashoboye kwivana mu bihe bikomeye nyuma ya Jenoside yakorwe Abatutsi, ubu kikaba ari igihugu gifite ubukungu bwihuta ku Isi kandi gitekanye kubera imiyoborere myiza.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatille, yagaragarije Abadepite bo muri Sudani y’Epfo bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ko mu byafashije Igihugu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo kubaka inzego zihamye z’imiyoborere.

Hon Mukabalisa yanabashimiye kuba barahisemo u Rwanda kuba hari ibyo barwigiraho, abizeza ubufatanye muri byose.

Hon Mukabalisa asuhuza abashyitsi

Aba ba Depite baturutse muri Sudani y’Epfo, nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida w’umutwe w’Abadepite, bavuze ko hari byinshi bakwigira ku Rwanda byafasha igihugu cyabo.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye na Hon Mukabalisa Donatille, aba badepite bagiranye ibiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’Igihugu na Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo w’Igihugu bazwi nka PAC, cyne koabobashyitsi na bo baje bari muri Komisiyo y’inteko y’igihugu ishinzwe imari n’igenamigambi.

Igihugu cya Sudan y’Epfo cyabonye ubwigenge mu mwaka wa 2011, kikaba kikiri mu rugendo rwo kwiyubaka kuko cyashegeshwe n’intambara yatangiye mu 2013.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *