wex24news

Abanyeshuri bahawe Mudasobwa na Perezida Kagame Barishimira ko zabagiriye umumaro mu nini mu myigire yabo.

kimwe mukinyamakuru cyasuye, babonye ibyo bihembo ubwo batangiraga igihembwe cya gatatu cy’Amashuri kuwa mbere tariki ya 22 Mata, 2024 biga ku Ishuri rya New Generation Academy riherereye mu Murenge wa Kimihurura, Akagali ka Rugando bavuga ko bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bihembo yabahaye kuko byabafashije muri byinshi.

Niyo Jonathan ni umwe mu banyeshuri bahawe ibi bihembo avuga ko Mudasobwa Perezida yamuhaye yamufashije mu kongera ubumenyi mu bijyanye no gukora amarobo ndetse no gukora Porogaramu za Mudasobwa. Akomeza ashishikariza abanyeshuri bagenzi be gukora cyane nabo bakazagera aho bahabwa ibihembo nk’ibyo nawe yabonye.

Dufatanye Olivier Umuyobozi ushinzwe amasomo muri New Generation Academy  avuga ko ingufu abana bashyira mu ikoranabahanga iyo zizanye ibihembo bibashimisha cyane, byumwihariko ibihembo bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame byabajyanye ku rundi rwego bakaba bashimira umukuru w’igihugu ufata umwanya akibuka urubyiruko rw’igihugu ndetse n’icyerekezo igihugu gifite.

Ni ibihembo Abanyeshuri bahize abandi bahawe mu rwego rw’ikoranabuhanga ryo kubaka Amarobo matoya ndetse najya kuba Manini hanyuma agahabwa ubutumwa agomba kujya gukora bakaba barabihawe mu marushanwa ku rwego rw’Igihugu mu bijyane no gukora ama Robo ndetse na Porogaramu za Mudasobwa.

Ubuybozi bw’iri shuri bukaba bwishiira ko abanyeshuri babo biga mu mashuri abanza babashije kujya guhatana
n’abandi biga mu mashuri yisumbuye ndetse bakanabasha kuhavana ibihembo.

Bagasoza bavuga ko bazakomeza gufasha abana mu kongera ubumenyi mu rwego rwo guhatana mu myigishirize, aho ngo kuri ubu bazanye uburyo bwo kwigisha abana igihe bari no mu rugo batari kumwe n’abarimu
bitandukanye na mbere aho abana bigiraga ku ishuri gusa, ibintu bavuga ko bizazamura ubumenyi bw’abana ndetse
bakaba bateganya no kubisangira n’ibindi bigo by’amashuri bibyifuza gufatanya nabo mu gusangira ubumenyi butandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *