wex24news

APR FC  ishobora kugura umukinnyi -Côte d’Ivoire, Gervais Yao Kouassi Gervinho wakiniye Arsenal na AS Roma. 

Nk’uko tubikesha YouTube Channel ya Rugaju Reagan Sports, avuga ko APR yamaze kohereza inzobere muri Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo zitoranye abakinnyi bagomba kuyigarurira izina yahoranye.

Rugaju Reagan yavuze ko mu bakinnyi APR igomba kuzana harimo na rutahizamu, Gervais Yao Kouassi uzwi nka Gervinho, kugira ngo amenyereze abakinnyi bato ndetse yongere gukangura Afurika ayibutse ko APR iherereye mu Rwanda.

Nubwo izina ryatangiye kuvugwa ari Gervais Yao Kouassi uzwi nka Gervinho, APR iri mu ngamba ko ishobora kumanura amazina abiri cyangwa atatu yabiciye bigacika ku Mugabane w’u Burayi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *