wex24news

Burundi: Abakorera uburobyi muri Tanganyika barimo baratabaza ubuyozi bavuga ko batakibona amafi ahagije.

Bavuga ko impamvu amafi yagabanutse cyane muri iki Kiyaga, ari uko kuva aho amazi yacyo atangiriye kugenda biturutse kubiza n’amafi yagiye . Ikindi kandi bavuga ko kubera imyanda iguma iva hirya no hino amazi akandura, amafi aguma ahunga.

Aba barobyi bavuga ko usibye n’amafi yabuze, ngo n’indagara zabaye imbonekarimwe. Iyi myanda itera kubura kw’aya mafunguro, iba yaturutse mu tugezi dutandukanye no mu banyagihugu ikamanuka mu kiyaga.

Ikindi ngo kubera imisozi yo mu gihugu itakirangwaho ibiti bituma amazi akushumuka n’imyanda yose ikiroha mu migezi.

Aba barobyi bavuga ko ubusanzwe amazi iyo yabaye menshi , amafi n’indagara biba byinshi mu kiyaga kuko bikunda amazi kandi meza.

Naho ku bijanye n’abafite amato akoreshwa na lisansi , ngo usanga bo bahura n’igihombo gikabije kuko birirwa mu Kiyaga ariko ugasanga batashye amara masa.

Ibyo byose basobanuye ko bibashyira mu bukene budasanzwe haba mu miryango yabo n’abo ubwabo.

Abahanga mu bidukikije , bavuga ko uko umuntu akenera amazi meza , ari nako bimeze ku mafi. Iyo amazi ava hirya no hino anuka usanga nta mafi yayajyamo ahubwo ahita yigira ku nkengero.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *