Bamukuye mu kirombe yanegekaye ajyanwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali(CHUK) agezeyo ahita yitabimana.
Bagenzi be babiri aribo Niyitegeka Etienne w’Imyaka 43 y’amavuko na Twizeyimana Emmanuel w’Imyaka 24 y’amavuko nabo bavanywemo bapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Mandera Innocent yabwiye UMUSEKE ko nyuma yo kwiyambaza amaboko y’abaturage bikanga bitabaje imashini zikora aho bwabaga kugeza bugorobye. Nibwo baje kubonwa bakurwamo ariko bapfuye.
Kuri uyu wa kabiri nibwo bakuwemo batakiri bazima.
Ati: “Imirambo yabo tuyohereje ku bitaro bya Remera Rukoma dutegereje ko RIB ikora iperereza.”
Babiri muri abo bakomokaga mu Murenge wa Rukoma, undi akaba yakomokaga mu Murenge wa Ruli ho muri Rulindo nk’uko Ubuyobozi bw’Umurenge bubivuga.
Ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’ababukora mu buryo bwa gakondo buherutse guhagurutsa Inzego zitandukanye.
Zemeje ko zigiye gukaza ingamba zikambura abahebyi ibirombe 43 bitagira benebyo.
Bamwe mu bari mu nama icyo gihe bavugiraga mu matamatama ko iki kibazo cy’ubucukuzi butemewe kitazakemuka vuba kuko kirimo amaboko y’abanyembaraga.