wex24news

Uburusiya: Minisitiri wungirije Ingabo yatawe muri yombi.

Urwego rukuru rw’ubutasi mu Burusiya ruvuga ko minisitiri wungirije w’ingabo yafunzwe acyekwaho ibyaha bya ruswa.

Ejo hashize kuwa kabiri, akanama k’iperereza kavuze ko Timur Ivanov yafunzwe kandi ko harimo gukorwa iperereza kugirango harebwe niba nta bindi byaha bishamikiye kuri Ruswa ashinjwa.

Uyu mugabo Ivanov, w’imyaka 47, yari yagenwe kuri uwo mwanya kuva mu 2016, aho yari ashinzwe imishinga y’ibikorwa-remezo by’igisirikare cy’Uburusiya

Ibiro ntaramakuru by’Uburusiya, bivuga ko Timur agifatwa , perezida Vladimir Putin na minisitiri w’ingabo, Serge Shoigu bahise babimenyeshwa.

Komite ishinzwe iperereza, ivuga ko uyu mugabo acyekwaho kuba yarafashe ruswa nini cyane itatangajwe umubare, kuburyo aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo cy’imyaka 15 muri gereza.

Timur Ivanov kandi , ari mu basirikare 12 bafatiwe ibihano na Amerika ndetse n’Uburayi bazira gutera Ukraine mu mwaka wa 2022.

Hashize igihe kirekire impirimbanyi zinenga urwego ruswa ivugwa mu Burusiya igezeho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *