wex24news

Uburyo bushya bufasha abaturage kwisabira ibyangombwa byo kubaka.

Ku wa Kabiri taliki 23 Mata 2024, hasobanurwa ingamba Umujyi wa Kigali wafashe mu guhangana n’ibyuho bya ruswa nibwo ibi byagarutsweho.

Hakozwe ubugenzuzi hasangwa hari abaturage benshi badasobanukiwe no gusaba ibyangombwa byo kubaka, bifashisha abahanga mu byo kubaka (Engeneers) bakaba ari bo babifashamo nk’uko byavuzwe na Madamu Urujeni Martine, Umuyobozi w’uyu mujyi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage.

Umuyobozi yakomeje avuga ko hari bamwe muri ba Engeneers baka abaturage ruswa maze bakabeshya ko ari ibyihutisha itangwa ry’ibyo byangombwa.

Yagize ati: “Habamo icyuho cya ruswa kuko hari igihe Enjenyeri ashobora kukubwira ko dosiye itaraza, wowe kuko nta buryo bwo kureba niba dosiye yaje cyangwa itanaje, kandi wenda ishobora kuba yanaje. Akaba wenda yanakubwira ati ubishinzwe yarambwiye ngo kugira ngo ayitambutse twibwirize.”

Avuga ko kandi umuturage ashobora kumva ko ari uwo muco wo gutanga ruswa kugira ngo abone ibyangombwa kuko abaka ruswa baziha utubyiniro.

Yavuze ko kandi umuturage yashyiriweho urubuga ashobora kumenyeraho amakuru ajyanye n’ibyangombwa byo kubaka akeneye.

Madamu Urijeni yagize ati: “Turimo kureba uburyo byakemuka, ubu ngubu ushobora kureba aho dosiye yawe igeze, turimo kubibwira abantu kugira ngo babimenye. Iyo ugiye kuri www.kubaka.gov.rw.”

Madamu Urijeni yakomeje atangaza ko kuri urwo rubuga abaturage bashobora kuharebera ko ibyangombwa byabo byabonetse no mu gihe bibaye ngombwa bakaba babaza ibibazo.

Umujyi wa Kigali wavuze ko hashyizweho ingamba z’ubugenzuzi burebana no gutanga amakuru ajyanye no gusaba ibyangombwa by’ubutaka bikorwa neza.

Mupiganyi Apollinaire, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango u Rwanda ruswa n’Akarengane (TI-Rwanda) yavuze ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo ibyuho bya ruswa bikigaragara mu myubakire bizibwe.

Yagize ati: “Umuturage uvugana n’uriya rwiyemezamirimo wubaka imihanda akagira icyo amuha, ugasanga inzu ye isigaye inegetse, ubwo bwumvikane buciye ku ruhande, kandi bwari uburenganzira bwe ni icyuho. Ntabwo ari Umujyi wa Kigali ariko birawitirirwa.”

Yavuze ko hakomeza ubukangurambaga ku buryo umuturage inzu yakuweho kubera kubakwa binyuranyije n’amategeko avuga ko bubatse inzego zibireba ariko ntizibikureho hakiri kare, uru rwikekwe rukemuka binyuze muri ubwo bukangurambaga.

Madame Urujeni yavuze ko umuturage akwiye kubaka gusa mu gihe afite ibyangombwa kandi byemewe, niba yumva adashaka ko yahomba mu gihe ibyo yubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko byakuweho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *