wex24news

Ukraine yahagaritse gutanga pasiporo ku basore n’abagabo bageze mu myaka yo gukora igisirikali.

Ibi bikubiye mu itegeko rishya ryasohotse mu gihugu mu rwego rwo kugerageza kubagarura gufatanya n’abandi mu rugamba igihugu kirimo n’Uburusiya.

Leta ivuga ko muri iyi munsi bugarijwe n’ikibazo cy’abasirikari bake ku rugamba. Muri iri tegeko ryasohotse kuri uyu wa gatatu, leta ntigaragaza igihe ayo mabwiriza azamara.

Muri icyo gihugu imyaka yo gukora igisirikari ni hagati ya 18 kugera kuri 60 nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.

Ubusanzwe nta mugabo uri muri iyo myaka muri iyi minsi wemerewe kuva mu gihugu, keretse abiherewe uruhushya. Ariko hari benshi bahunze igihugu mu buryo butemewe n’amategeko, hakaba n’abandi bari basanzwe baba hanze y’igihugu mbere yo mu 2022, ubwo intambara yatangiraga.

Leta ivuga ko ikeneye byihutirwa ingabo ku rugamba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *