wex24news

Umwarimu wo mu Karere ka Nyabihu, Hakizimana Innocent, arashaka kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Hakizimana aherutse guhabwa impapuro zitangwa na Komisiyo y’amatora zo gukusanya imikono 600 y’abamuzi, kugira ngo atangire inzira yo kuzaba umwe mu bahatanira kuyobora u Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, Hakizimana yagaragaje ko yagize ubushake bwo kwiyamamariza kuyobora igihugu nyuma y’uko ahataniye umwanya wo kuyobora uturere ntibimuhire.

Mu 2019 yiyamamarije kuyobora Akarere ka Rubavu, mu 2021 yiyamamariza kuyobora aka Nyabihu naho mu 2023 yongera kugerageza amahirwe muri Rubavu.

Yagaragaje ko nubwo bimeze bityo, yizeye guhigika abandi bakandida bahataniye kuzayohora igihugu.

Ati “Njye nzatsinda amatora rwose kuko mbifite mu ndoto n’icyizere ko nzayobora igihugu. Sinzi igihe bizabera, ariko n’ubu nshobora gutsinda cyangwa ngatsindwa.”

Hakizimana nk’umwarimu w’indimi, yagaragaje ko yasomye ibitabo binyuranye kandi hari ibyo atazibagirwa kuko byatumye atinyuka kumva ko yavamo umuyobozi mwiza.

Birimo igitabo cya Things Fall Apart cyanditswe na Chinua Achebe cyabaye imbarutso yo gutuma Abanyafurika bigobotora ubukoloni ndetse n’icyitwa Animal Farm gishushanya uko ubutegetsi bukorera abaturage bukwiye kuba bukora.

Hakizimana yagaragaje ko mu byo ashyize imbere harimo ko kuzamura urubyiruko mu myanya itandukanye, gushyiraho manda ku myanya y’ubuyobozi nka Gitufu w’Umurenge no kuzamura umushahara ku barimu bijyanye n’umusaruro batanga.

Hari kandi kuzagabanya imyaka ya pansiyo akayigira 55, gukuraho ibijyanye no gusaba uburambe mu kazi, kuzamura ireme ry’indimi zigishwa mu mashuri no gukuraho ubukoranabushake n’ibindi.

Yize amashuri yisumbuye mu Karere ka Nyabihu, Kaminuza ayiga muri UNATEK mu Karere ka Ngoma mu ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo.

Yanize Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Ishami ry’Ubuvanganzo mu Cyongereza, afite kandi impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu micungire y’inzego z’uburezi.

Ubu yatangiye kwiga amasomo y’icyiciro cy’Ikirenga muri Kenya, aho yiga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *