wex24news

ibitaro by’ababyeyi n’abana birikubakwa bizatwara asaga miliyari 14.

Kibagabaga mu karere ka Gasabo hari kubakwa ibitaro bya mbere mu Rwanda byitezweho gutanga serivisi ababyeyi n’abana bakenera kwa muganga bikaza ari ibitaro by’icyitegerezo mu Rwanda.

Ibi bitaro biri kubakwa na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na Leta y’Ababiligi binyuze mu kigo gishinzwe iterambere Enabel cy’u Bubiligi. Ibi bitaro bizaba bifite ikoranabuhanga ryo kwita ku Bana bavutse igihe kitageze n’ababyeyi babyaye bakaba bari kumwe na barwaza babo hafi.

Umwihariko ni uko ababyeyi babyaye n’abana bafite ibibazo, bazajya baba bafite aho bacyumbikiwe bityo abana babo bitabweho bihagije kandi nabo babe bahiro neza. Abaganga bazajya baba bafite ibikoresho byose nkenerwa muri yo nyubako kuburyo bitazajya bibasaba kujya hanze yayo.

Ababyeyi bagana ibitaro bya Kibagabaga bavuze ko igihe inyubako izaba yuzuye bizaba bitanze igisubizo gikomeye. Umuyobozi ushinzwe Porogaramu zo kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana muri RBC DR Cyiza Francois yavuze ko RBC izi neza imbogamizi ababyeyi n’abarwaza bahura nazo kwa munganga.

Dr Cyiza Francois yakomeje agira ati”mu gihe kiri imbere serivisi z’ababyeyi kwa muganga zi zashimisha umubyeyi wese ndetse n;umurwaza. Abarwaza bazajya baba bafite aho kuba begereye wa mubyeyi”.

iyi nyubako biteganyijwe ko izarangira kubakwa muri Werurwe 2025, Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bubiligi kuribi bitaro si ubwa none gusa kuva muri 2006 u’Bubiligi bubatse ibi bitaro.