wex24news

RIB yataye muri yombi abakozi babiri b’umurenge bazira ibirimo kumena ibanga ry’akazi

RIB yataye muri yombi abakozi 2 bo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Shyira bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba indoke no kumena ibanga ry’akazi.

Aba bayobozi bafunzwe ni Munyemana Gilbert ushyinzwe imiyoborere myiza na Tuyisenge Joel ushinzwe isuku n’isukura. Indoke bayakanga umukandida wakoraga ikizamini cy’akazi muru wo murenge wa Shyira bamubwira ko yatsinze kandi nayabaha arahita asinya amazeserano y’akazi.

RIB irashimira abatanze amakuru kugira ngo bafatwe ikomeza kumenyesha abaturarwanda bose ko nta muntu ukwiye kw’ihanganira icyi cyaha cya ruswa. Icyaha cyo gusaba ruswa gihaniswa igihano cyi mwaka 5 arko bitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro 3 na 5 ya ruswa yasabye cg yakiriye.

Naho icyaha cyo kumena amabanga y’akazi gihaniswa igifungo kuva ku mwaka 1 ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri miliyoni 2 ariko atarenze miliyoni 3.