wex24news

rutahizamu Kylian mbappe yabaye umukinyi w’umwaka muri shampiyona y’u bufaransa.

Kyliane Mbappe yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri shampiyona y’u Bufaransa Ligue 1. Yahawe igihembo mu birori bya UNFP byabereye i Paris kuri uyu wa mbere 13 Gicurasi 2024.

Kylian Mbappe w’imyaka 25 yegukanye iki gihembo ku nshuro ya 5 yikurikiranya, myuma yo gutsinda ibitego 44 mu marushanwa yakiniyemo Paris Saint-Germain m’umwaka w’imikino.

Nyuma yo guhabwa igihembo Kylian Mbappe yagize ati”Ligue 1 izahora ari ingenzi mu buzima bwanjye niyo shampiyona nzi mu rugendo rwanjye rwo gukina, Buri gihe nagerageje guhesha icyubahiro Ligue 1 kandi nzayikumbura cyane kuko n’igicye cy’ubuzima bwanjye.

Umukino wanyuma yawu kinnye ku cyumweru ndetse awu tsindamo igitego ubwo PSG yakinaga na Toulouse. Icyo gitengo cyatumye yuzuza ibitego 27 muri shampiyona. Gusa umwaka w’imikino nturaragira kuko PSG igifite imikino 2 ya Ligue 1 n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’u Bufaransa izacyina na Lyon kuri 25 Gicurasi.