wex24news

bruce melody yasubitse gushyira hanze album ye yise”Sample”.

Bruce Melody uherutse kuvuga ko muri Gicurasi 2024 azashyira hanze album ye, Yamaze guhindura iyi gahunda kubera impamvu zirimo ingengabihe y’akazi. Buce Melody amaze igihe akora kuri album ye ikaza iriho indirimbo 12.

Mugarura Kenny umwe mu bayobozi ba 11:55 AM yatagaje ko muri Kamena 2024 Melody azashyira hanze album ariko azabanza ashyire hanze indirimbo yitwa”sowe”, tukazabamenyesha igihe album izagira hanze igihe nikigera.

Mugarura akomeza agira ati”kubera kwamamaza indirimbo”When she is Around” yasubiranyemo na Shaggy byatumye album yigizwa inyuma turacyafite akazi keshi cyane ko kuyinoza neza”.

Bruce Melody muri Gicurasi 2024 azerekeza kumu gabane w’u Burayi mu bihugu bitadukanye harimo nk’u Bubiligi,u Bwogereza nahandi heshi, birateganywa ko mugihe azaba asoje ibi bitaramo aza yarahugutse akicarana n’ikipe bagakora kuriyi album.