Serge Brammertz umushinjacyaha mukuru w’urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko zirimo urwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda.
Serge Brammertz yemeje ko abanyarwanda babiri bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 bari bagishakisha ko bapfuye. aribo Sikubwabo Charles wabaye burugumesitiri wa komine Gishyira na Ryandikoya wari umucyuruzi muriyo komine.
Sikubwabo arashijwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga 1000 mu kiliziya no mu kigo cyitiriwe Mutagatifu Yohana mu mujyi wa Kibuye naho Ryandikayo we agashijwa ibyaha byibasiye Abatutsi mw’ivuriro rya Mubuga, murusengero rwa Murarangara n’urwa Mubuga ndetse no kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu Bisesero.
Nk’uko Serge Brammertz yabisobanuye ko Ryandikayo yapfiriye i Kinshasa mu 1998 kandi bishoboka ko yazize uburwayi ndetse ko na Sikubwabo yapfiriye i’ N Djamena muri Tchad mu 1998. Muri rusange abashakishwanga uko ari 8 bose uretse Kabuga Felicien na Kayishema nibo bakiriho ariko nabo bari mubutabera.