Gasamagera Wellars Umunyabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi yatanze ubuhamya mu rubanza ruri kuregwamo Nkunduwimye Emmanuel uzwi kwiza rya Bomboko. Uru rubanza ruri kubera mu rukiko rwa rubanda i Bruxelles mu Bubiligi.
Gasamagera Wellars w’imyaka 69 yatanze ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho yagize ati’ubwo indege yari itwaye Habyarimana yaraswaga, yasabwe ko yanjya i Bjumbura mu Burundi kuko ariho bari guhungira ariko ntarabyanze mitamo guhungira muri Hoter des Mille Collines”.
Akomeza agira ati”bariyeri zari nyinshi cyane mu nzira umu nyapolitike twakoranaga yapfashije gusura aho twakoreraga kugira ngo pfate amafaranga anaganiriza uko yapfasha guhungishiriza abana banjye muri Hotel des Mille Collines”.
Gasamagera akomeza agira ati”Bomboko narisazwe muzi nganira nawe abwira ko ngomba kumwishyura ibihumbi 200 kuri buri mwana ariko musaba ko yakwemera buri mwana nkamwishyura ibihumbi 100 yaje kubyemera mwishyura ibihumbi 800 kuko narifite abana 8,njye nari narageze muri Hotel”.
Gasamagera yavuze ko buri mwana yamutanzeho ibihumbi 100 kandi ko ayo mafaranga yaya haye Bomboko icyo gihe ayamuha Bomboko yarari wenyine yambaye gisirikare. Perezida w’ Urukiko yabajije Gasamagera niba Nkunduwimye Emmanuel yari interahamwe, Gasamagera arabyemeza ko yari interahamwe.
Perezida w’urukiko yabajije Gasamagera impamvu bitabaje Nkunduwimye, asubiza agira ati” narasazwe azi ibikorwa bye n’interahamwe kandi twari ndusazwe tuziranye kuko twahuriraga mu bintu bya douanes’.
Nkunduwimye Emmanuel afite imyaka 65 y’amavuko yatagiye kuburanishwa 8 Mata 2024 ku byaha akekwaho bya jenosinde, bamwe mu bari bazi Nkundiwimye mbere ya jenoside, ko yarafite igaraje ryitwaga AMGAR, bakomeza bavuga ko yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane ahatwa mu Gakinjiro hahoze ari segiteri ya Cyahafi.
Umutangabuhamya avuga ko mbere y’uko ubwicyanyi muri Cyahafi butagira Nkundiwimye,Rutaganda na Karamira Froduard babeshye ko konseye wabo yishwe n’inyenzi maze bituma birara mu Batutsi barabicya, Jenoside yakorewe abatutsi muri cyahafi yatangiye hashize iminsi 7 nyuma ya tariki 7 Mata 1994 abantu beshyi bahugiye mu Cyahafi batekereza ko nyabicyanyi bazahagera.