wex24news

hatagijwe iperereza kuri Djihad na Dj Brianne.

Urwengo rw’Igihugu rw’Ubugezacyaha RIB rwemeje ko rwatagiye ipereraza Djihad na Dj Brianne aya makuru yahamijwe n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry ko aba bombi bari gukorwaho iperereza bakurikiranweho icyaha cyo gukangisha gusebanya.

Amakuru yavugwa yuko inkomoko y’icyi cyaha bakurikiranyweho ari umugabo uba hanze y’igihugu washwanye n’umukunzi we uba mu Rwanda hanyuma akaza guha Dj Brianne na Djihad amafoto yu bwambure bwe ngo bayazakaze ku mbuga nkoranyamba nkabantu bakunzwe ndetse bagakurikirwa n’abantu beshi cyane.

Bamaze kubona ayo mafoto na mashusho bifashishije imbuga nkoranyambaga batagira gucya amarenga ko bagiye kuyasagiza abakunzi babo bifashishije amwe mu mafoto yuwo mukobwa ariko atagize icyo atwara.

Uwo mugabo wabahaye ayo mafoto na mashusho yaje kwisubira asaba Djihad na Dj Brianne ko batayakoresha bamubwira ko bitashoboka mugihe atagize icyo akora, ariko nyuma baje kumubwira ko igishoboka ari uko yabaha amafaranga nk’ikiguzi cyo badasakaza ayo mashusho na mafoto.

RIB Spokesperson, Thierry Murangira, noted that the healthcare sector had the highest number of false credentials.

RIB yarimaze iminsi mu bukagurambaga bwo kwihanagiriza abakagisha abandi kubasebya, rukabibutsa ko ibyo bikorwa bigize icyaha gihanwa n’amategeko, RIB inibutsa abakorerwa ibi byaha kujya bazirikana ko bakwiye kujya abahita bataga ikirego ukibuka ko ibyo uri gukorerwa ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ufite uburenganzira byo kurega.

iki ni cyaha gihanishwa n’igifungo kiri hagati y’umwaka 1 n’imyaka 3 hakiyongeraho ihazabu ya miliyoni 1 ne 2 z’amafaranga y’u Rwanda. Icyi cyaha gikomeje gukaza umurego kurwego rwo hejuru nkuko RIB ibigaragaza muri 2019 RIB yakiriye ibirego 3, muri 2020 yakira ibirego 8, muri 2021 yakira ibirego 12, muri 2022 yakira 8 naho muri 2023 yakira ibirego 15.

RIB ikavuga ko abagabo 44 n’abagore 14 nibo bamaze gukurikiranwaho iki cyaha, kuva muri a20219-2023 abagabo 11 n’abagore 39 aribo batanze ibi birego.