wex24news

imiryango 20 itishoboye yubakiwe inzu n’umuyoboro w’amazi.

Mukarere ka Musanze imiryongo 20 yubakiwe inzu n’umuyoboro w’amazi, ubuyobozi bwaka karere bufatanyije n’umuryango ugamije kuzamura imibereho myiza y’abaturiye Pariki y’ibirunga no kuyibungabunga bashikirije iyi miryango inzu n’umuyoboro w’amazi wa Kilometero6.5.

Abashikirijwe ibi bikorwa nabo mu murenge wa Nyange na Kinigi barimo imiryango 15 itishoboye nindi 5 yabarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Buri muryanyo wahawe inzu wahawe ibiryamirwa n’ibiribwa byatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 260frw.

Abahawe ubu bufasha bavuga ko bari babayeho mu mibereho ingoranye cyane bahamya ko ubu bufasha bugiye kubabera intandaro y’imibereho myiza.

Nsengiyumva Pierre umuyobozi wa Sacola yagize atiu” iteka nduhora dushaka icyatuma abaturage bagiraimibereho myiza ndetse turakomeza ndufatanye n’akarere mu guteza imbere abaturage kandi ibi byose turabikesha imiyoborere myiza ya Nyakubwa Perezida Paul Kagame n’umutekano uri mugihungu cyacu”.

Uwanyirigira Clarissa umuyobozi w’akarere Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye abahawe ibyo bikoresho kubifata neza ndetse no guharanira ko byabagirira akamaro, anashimira Sacola uburyo ibafasha cyane mu iterambere no guhingura imibereho y’abaturage.

Buri muryango wubakiwe wahawe inzu y’ibyumba 3 n’uruganiriro,ibitanda,matela 2,igikoni,intebe n’ikigenga gifata amazi,ibiribwa,isabune n’igitenge. ibi byafashije Akarere ka Musanze mu muhingo wo kubakira imiryango 60 itushoboye inzu ibi byatumye aka Karere kaa Musanze kari hejuru ya 90%.