wex24news

perezida paul kagame yakiriye mugenzi we wa mozambique ur’i kigali.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi uri mu Rwanda ayo yitabiriye inama y’ihuriro ry’abayobozi b’ibigo byigenga muri Africa.

Ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga Perezida Filipe Nyusi baganiriye mukwagura umubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda rusazwe rufitanye umubano mwiza na Mozambique bigaragarira mu mufatanye mu by’umutekano aho u Rwanda rwohereje ingabo naba polisi muri Mozambique guhera muri Nyakanga 2021 kugira ngo zibashe kugarura amahoro muducye twafashwe n’inyeshyamba.

Leta ya Mozambique niyo yasabye u Rwanda ubufasha mu byu mutekano kugira ngo zirwanye ibyihebe bihugabanya umutekano muri iki gihungu, kandi umusaruro watagiye kuboneka Ku bw’ingabo naba polisi bu Rwanda bariyo.